IGICE CYA 1: Ibyerekeranye n'ishuri

Ese mukorera he?

Dukorera i Kigali hamwe n’irindi tsinda rikorera mu Bwongereza

Ese mwanditswe mu Rwanda?

Yego twanditswe mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB nka Gusoma Technology na Gusoma Publishing.


Dushobora gusura ibiro byanyu?

Oya. Ibiro byacu bikoreshwa n’abakozi gusa abakiriya ntibabikoresha. Kuva mu ntangiriro z’icyorezo, akenshi dukorera mu rugo.


Ni gute namenya ko muri abanyakuri?

Iyandikishe muri rimwe mu ishuri ryacu ryo kuri murandasi maze uwo munsi witabire amasomo.




IGICE CYA 2: Ibijyanye no kwishyura

Iyi mpamyabumenyi ifite igiciro kingana gite?

Kugira ngo ubone urutonde rwuzuye rw’ibiciro byacu wasura urupapuro rw’ibiciro byacu hano.

Ko ntanyuzwe no kwishyura 100% iki gihe?

Nta kibazo. Ushobora kwitabira amasomo y’iminsi itanu maze ukiga uko wakora urupapuro rw’urubuga rwa murandasi ndetse ukaganira n’abandi banyeshuri n’abarimu mbere yo gufata umwanzuro.


Ko nabonye ibiciro bihenze?

Gusoma iragufasha kubona amahugurwa n’ubumenyi mu gukora kode ndetse no gukora porogaramu ngenamabwiriza bukenewe mu kugira ubutsinzi mu mwuga w’ikoranabuhanga. Igiciro cy’amahugurwa yacu gihwanye n’agaciro k’ubumenyi uzabona.


Nakwishyura gute?

Ubwishyu bwacu bwose bukorwa kuri Mobile Money aho amafaranga ahita akurwa kuri konti yawe ako kanya. Uzakira inyemezabwishyu kuri imeri cyangwa mu butumwa bugufi.


Nakwishyura mu bice?

Yego birashoboka ko wakwishyura mu bice 3. Iyo uhisemo igice kimwe, ushobora kwiga isomo rimwe gusa. Wamara kwishyura yose ukaba wemerewe kwiga andi masomo.


Ibiciro byanyu bihagaze bite?

Ibiciro byacu biroroshye. Turashaka gutanga amahirwe yo kwiga gukora kode ku bantu benshi bashoboka. Kubw’ibyo dufite ibiciro bigabanyije mu byiciro bine.


Ni ubuhe buryo bwo kwishyura? Ese nakwishyurira rimwe cyangwa nakwishyura mu bihe bitandukanye?

Hamwe na Gusoma, dutanga amahirwe ku muntu wese yaba kwishyura ku cyumweru, ku kwezi cyangwa ku mwaka wose. Ugomba guhitamo isomo. Isomo rishobora kuba HTML & CSS, Javascript cyangwa rumwe mu nzego nka React. JS, View JS, Node. JS, Angular JS.


Haba iki mu gihe naba ntafite amafaranga?

Nuba udafite amafaranga, konti yawe izahagarikwa ndetse ntuzabasha gusubira ku isomo.

Haba iki mu gihe ntashoboye kwishyura icyumweru cyangwa ukwezi kumwe?

Iyo bigenze gutya, konti yawe irahagarikwa, ubwo ntuba ukibasha gusubira ku isomo.



IGICE CYA 3: Amasomo & ibisabwa

Ese mutanga amasomo y’imbonankubone?

Oya ntidutanga amasomo y’imbonankubone. Amasomo yacu yose agaragara ku rubuga rwacu.


Nta murandasi mfite. Ni gute nakwitabira amasomo?

Ni ukwihangana, ntacyo twagufasha kubera ko murandasi ari ingenzi kugeza ubu.


Simfite mudasobwa. Nabigenza nte?

Ni ukwihangana, ntacyo twagufasha kubera ko mudasobwa ari ingenzi kugeza ubu.


Ese muri ishuri rizwi n’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB)?

Oya, turi ikigo gitanga amahugurwa cyibanda mu gutanga amasomo y’ubumenyingiro ku Banyarwanda. Kandi dutanga amahugurwa yihariye aho abanyeshuri bashobora kwiga ikoranabuhanga rigezweho mu Kinyarwanda. Niyo mpamvu abanyarwanda benshi bifuza kutugana.


Ni gute nakwitabira iyi gahunda?

Abanyeshuri bacu bose bagomba kunyura mu masomo y’iminsi itanu yo gukora kode, aho wakwiga kubaka urubuga rwa murandasi hamwe n’abarimu mu minsi itanu, isaha imwe ku munsi. Mu gihe uzaba wabashije kugera kuri iyi ntambwe uzatumirwa mu kiciro gikurikiyeho.

Ese nshobora gutangirana n’icyiciro kimwe hanyuma nkakomereza ku bindi?

Yego! Nk’urugero ushobora gutangirana n’icyiciro cy’amasomo gusa, hanyuma ugafata umwanzuro wo gukomereza ku kiciro cy’amasomo hamwe n’imyitozo ngiro ikosoye maze nyuma ugafata icyemezo cyo kujya ku rubuga rwo gukora kode.

Ni irihe tandukaniro riri hagati ya React JS, Node JS, View JS na Angular JS?

Ibi bisobanura uburyo bwo gukoresha ururimi rutunganya porogaramu z’ikoranabuhanga. Rero, dufite ururimi rwo gutunganya porogaramu z’ikoranabuhanga ari rwo Javascript, ndetse dufite uburyo butandukanye bwo kuyikoresha, rero ubwo buryo butandukanye bufite ayo amazina.


Sinigeze niga imibare, ubugenge cyangwa ikoranabuhanga. Nshobora kwiga aya masomo?

Yego, ushobora kwiga iri somo kubera ko ryateguriwe gufasha abantu batari basanzwe bafite ubumenyi bwerekeranye n’ikoranabuhanga ndetse n’itunganywa rya porogamu z’ikoranabuhanga.


Ndengeje imyaka 25, ndetse na 30 cyangwa 40. Ese sinkuze cyane ku buryo ntashobora kwiga aya masomo?

Oya, sibyo kubera ko nta myaka runaka yo kuba umukozi wa porogaramu z’ikoranabuhanga. Ushobora gutangira gukora porogaramu z’ikoranabuhanga ku myaka mirongo itatu, mirongo ine, yewe na mirongo itanu.


Ni amasaha angahe nshobora guha aya masomo?

Ubusanzwe iri somo rifata nibura isaha imwe buri munsi. Ubwo buri munsi uzaba ufite isaha imwe mu minsi itanu. Mu minsi ya mbere uzaba ufite imyitozo. Uburyo bwiza muri iri somo ni ugushyira mu bikorwa imyitozo ndetse no kwitabira ihuriro ryo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga.


Ndabona mufite amahitamo menshi kuri iri somo. Ni ayahe mahitamo meza?

Amahitamo ashingira ku cyo uri gushaka. Niba ushaka kunguka ubumenyi, ubwo icyiciro cy’isomo gusa kizaba gihagije. Ariko niba ukeneye ubumenyi hanyuma hejuru ya byose ukongeraho gukoresha ubumenyi bwawe bwo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga.


IGICE CYA 4: Akazi

Ni uwuhe mushahara w’abantu basoza aya masomo?


Isomo ryo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga uri kwiga ni kimwe n’ikorwa rya porogaramu z’ikoranabuhanga ryigishwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa cyangwa Kanada. Ibi birasobanura ko nujya kuba muri ibi bihugu uzaba warize ibyo bari kwiga mu Kinyarwanda.


Ni uwuhe mushahara nshobora kwitega nyuma y’aya masomo?


Gukora porogaramu z’ikoranabuhanga ni ibya mbere kuko bigira umushahara uri hagati y’ibihumbi 200-400 by’amanyarwanda, kugeza kuri miriyoni imwe mu Rwanda. Niba ushaka gukorera ikigo cyo hanze n’iyo waba uri umunyakiraka ushobora kubona amadorari hagati ya 1,000 na 2,000 ku kwezi.


Ni gute nshobora kwizera ko nzabona akazi? Cyangwa mushobora kunsezeranya ko nzabona akazi ninsoza aya masomo?


Oya ntitwabigusezeranya, ariko tuzakora ibishoboka byose mu kugufasha kubona akazi. Tuzabikora tukugezaho ndetse tunakwigisha ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa ku hose ku isi. Ikindi kandi tugufasha kwandika umwirondoro wawe no gutegura ikizamini cy'ibazwa ry'akazi.