ITANGAZO

Uri umwarimu w'amasomo y'ikoranabuhanga?

Niba ufite uburambe mu kwigisha CSS, HTML na JavaScript mu kinyarwanda, tanga ubusabe bw'akazi ku rubuga rwacu rwa murandasi hamwe n'umwirondoro (CV) wawe.

Amahugurwa ku ikorwa rya porogaramu z'ikoranabuhanga

Ubaka ubumenyi buhambaye ku itunganywa rya porogaramu z’ikoranabuhanga n’imitekerereze kuri mudasobwa.

HTML

ururimi rwa porogaramu z'ikoranabuhanga rukoreshwa mu kurema impapuro z'urubuga.

CSS

ururimi rwa porogaramu z'ikoranabuhanga rusobanura ku ishusho y'impapuro z'urubuga, harimo amabara, imigaragarire n'inozanyandiko.

Javascript

ururimi rwo gukoreramo inyandiko rugezweho kandi ruhambaye rwo kubaka porogaramu z’urubuga.

Isaha imwe ku munsi, mu minsi itanu (5)

Uzamenya niba ufite ubuhanga mu gukora kode kandi bizagena ishusho y’uburambe bwawe mu gutunganya porogaramu z’ikoranabuhanga za HTML, JS na CSS.

Uzubaka urupapuro rw’urubuga rwawe rwa mbere